TUZA Ducks farming

TUZA Ducks farming Modern farming

12/10/2024
12/10/2024

IBI BIGOMBA GUKORWA N'UMWOROZI W'INKOKO BURI MUNSI~~
1)Kugenzura amatotori yazo buri gitondo mbere yo kuzigaburira! meza agomba kuba afite umweru n'umukara kdi yibumbye (akomeye)
2)Ugomba kumara byibuze iminota 14min, uhagaze witegereza uko zirya, nyuma yo kuziha ibyokurya bya mugitondo, utaraziha amazi yo kunywa.
3)Gukorera isuku ibyo zinyweramo buri gitondo n'amazi meza n'isabune.
4)Fata igihe kugicamunsi ukine nazo, uziterura, ukora kugatorezo kazo,... Ibi bizagufasha kumenya izatakaje ibiro, izirya ntizihage, niba zirwaye udusimba (parasite, inda, uburondwe, imbaragasa...)
5)Tora amagi yose yatewe kugirango uzamenye ayo zizatera ejo, bityo uzamenya niba umusaruro ugabanyuka cg niba wiyongera!
6)Gabura ibyatsi buri munsi niba ushobora kubibona!
¤IBI BIMERA NTIBIKABURE MUBUSITANI BWAWE

1)Capsine
2)igikekarubamba (aloevera)
3)Muringa cg moringa

BAZA IKIBAZO WABA UFITE MUBWOROZI BWAWE, NITEGUYE KUGUHA UBUFASHA!

Vugana na Mwalimu Inkoko Gakondo
Tél 0784454799
Wtsp+250739222822

05/10/2024
05/10/2024
Mu bworozi bw’ingurube, ibiryo byiza cyane bigomba guhabwa imbyeyi zihaka cyangwa izonsa n’ibibwana bicutseMuri rusange,...
13/09/2024

Mu bworozi bw’ingurube, ibiryo
byiza cyane bigomba guhabwa
imbyeyi zihaka cyangwa izonsa
n’ibibwana bicutse

Muri rusange, ingurube ikenera:

Ibitera imbaraga-Énergie (amidon cyangwa amavuta) : ibinyampeke,
ibinyabijumba, imboga (uburo, ibigori) –60% mu biryo;

Ibyubaka umubiri-Protéines: ingenzi cyane (35% mu biryo).
Intungamubiri zishobora kuva mu bihingwa (soya, ibihwagari,
Ibisigazwa bya coton, …) cyangwa ku matungo (ifu y’indagara, ifu
y’amaraso, …);

• Ibikomeza amagufa -Minéraux: Calcium, phosphore, umunyu (4%);
• Ibirinda indwara (vitamines n’imyunyu mito: oligoelements (1%);

• Amazi (Eau): agomba gutangwa mu buryo buhoraho kandi agomba
kuba meza igihe cyose mu kibumbiro cyiza.

Ku byerekeye isuku, uburiro bugomba kozwa buri gihe mbere yuko umworozi ashiramo ibiryo.

Ibiryo bishaje cyangwa bigaze bitera kenshi diyare (diarrhée) ishobora no kwica ibyana by’ingurube.

Tworore neza twiteze imbere.

*TEGURA ISOMBE NK'IFUNGURO RY'INKOKO*1.UKO BATEGURA ISOMBE RYO KUGABURIRA INKOKO -Soroma amababi y'isombe ashaje n'amash...
11/07/2024

*TEGURA ISOMBE NK'IFUNGURO RY'INKOKO*

1.UKO BATEGURA ISOMBE RYO KUGABURIRA INKOKO

-Soroma amababi y'isombe ashaje n'amashya

-Koza ayo mababi neza mu mazi meza

-Nyuma yo kuyakorera isuku jyana ayo mababi ku cyuma gisya isombe bayagusere arko batanogeje cyane cg niba kubona icyuma gisya isombe bikugoye koresha koresha isekuru nkuko isombe isanzwe yo kurya isekurwa arko nturinoza cyane.

2.Isombe yibetsemo ibi bikurikira:

-Protéines 21% kugeza kuri 38%
-Carotènes
-Sels minéraux Totaux
-Vitamines B1, B2, C
-Calcium

3.Nyuma yo gusekuza isombe yanikwa kuzuba kugeza yumwe neza ibyo bikorwa kubera impamvu 2

-Uburyo bwa mbere ni ukugabanya ikinyabitabire cya Cyanure kuko imyumbati n'isombe byibitsemo icyo kinyabutabire.

-Uburyo bwa kabiri kwanika isombe yo kugaburira inkoko ni ukugirango isombe ibikwe iminsi bitewe niyo wateguye uko ingana

4.KUGABURA ISOMBE

-Fata ibiryo usanzwe ugabura uvangemo isombe.

Urugero niba watangaga 4kg ku munsi 3kg zibe ibiryo bisanzwe 1kg ibe isombe.

-Gaburira imishwi yujuje ibyumweru 5 isombe ivanze nibindi biryo usanzwe ugabura

5.IBYIZA BYO KUGABURIRA INKOKO ISOMBE

-Kugaburira inkoko isombe bituma zikura neza zikabyibuha kuko isombe yifitemo byinshi dusanga mu biryo bivangirwa inkoko.

-Kugaburira inkoko isombe bituma amaguru yazo ahinduka umuhondo ikintu abaguzi bakunze kurebaho kuko Ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko iyo nkoko yariye ibiryo birimo ibyatsi.

-Kugaburira inkoko isombe bigabanya igiciro gitangwa ku biryo by'inkoko kuko akenshi mu mirima yacu hari ababa barahinze imyumbati.

N.B:Turi mu gihe cy'impeshyi abenshi cg abaturanyi bacu twejeje imyumbati rero ayo mababi ntapfe ubusa tuyatunganye neza tubike ibiryo by'inkoko zacu ku giciro gito.

UBWIRINZI KAREMANO (BIOSECURITY) NICYO GISUBIZO KIRAMBYE KUTWANA TW'INKWAVUNiba ushaka gutsinda uru rugamba rwo gutakaza...
11/07/2024

UBWIRINZI KAREMANO (BIOSECURITY) NICYO GISUBIZO KIRAMBYE KUTWANA TW'INKWAVU

Niba ushaka gutsinda uru rugamba rwo gutakaza utwana tw'inkwavu tukiri duto, hakenewe ubwirinzi karemano;

1.Aho ziba
2.Ibyo zirya
3.ibikoresho
4.imyororokere

Wabiteguriwe na Mwalimu Inkoko Gakondo

👉Reka duhere kumyororokere

Aha twavugamo;
*KUBANGURIZA
*KUGABURIRA IMBYEYI N'UTWANA NOKUTWONKESHA
*GUCUTSA

Mugihe cyose uhisemo KUBANGURIZA urukwavu rutujuje ibisabwa nkuko twabivuze;

👉Kuba rwujuje Amezi y'ubukure 6_8 (bitewe n'ubwoko n'uburyo rwitaweho)

👉Kuba rutarwaragurika
Kuba rukunda kurya rugahaga,... N'ibindi bimenyetso byihariye twavuze, icyogihe kubona utwana wifuza biragorana cyane

✍️Ikindi gikomeye ni ukubanguriza inkwavu ku mfizi bifitanye isano y'amaraso, ibi nabyo bishobora guteza urupfu kutwana turi munsi y'iminsi 30 na 60

👉IBIKORESHO

Urukwavu rugaburirwe amazi n'ibiryo byabugenewe mubikoresho bifite isuku
Bisukurwe byibuze 2 kumunsi n'amazi meza n'isabune!

👉IBYO ZIRYA

Utwana tugaburirwe ibyo kurya bifite isuku Kandi bitabitswe igihe kirekire
Gabura ibiryo bidafite uruhumbu

Soya ivangwa n'ibiryo by'inkwavu igomba kuba ikaranze

👉Ubwatsi bugaburirwa utwana bugomba kuba;
Bukuze
Bwumutse
Bwanike mucyumba gitaruriye byibuze 1m uvuye kubutaka, bugabure nyuma y'amasaha 24 mugihe bwahiwe igihe cy'izuba na 48 igihe cy'imvura

👉AHO ZIBA

Urukwavu rubyara ruhabwe cage ifite ubusu buhagije nka 150cm x 90cm cg 120cm x120cm,....

Ikiraro cy'imbyeyi gisakazwe ibikoresho bidatambutsa ubushyuhe bw'izuba nk'amategura cg ugashyira plafot mubiraro by'inkwavu zibyara

Kikiza ikiraro mumpande imifuka cg amakarito mugihe rwabyaye murwego rwo kurinda utwana imbeho

Tegura icyari habura ibyumweru 2 ngo rubyare

Gabura amoko atandukanye y'ubwatsi burigihe
Gabura Ubwatsi burinda uburwayi bwongera na vitamine, imyunyungugu, imigozi y'ibijumba, amababi ya moringa (Reba kwifoto)

IBI BIZIRIKANE BIZAGUFASHAIkiraro cy'inkwavuUrukwavu ni akanyamaswa kakanyantege nke,Gakenera ubufasha bw'umworozi uko b...
09/07/2024

IBI BIZIRIKANE BIZAGUFASHA

Ikiraro cy'inkwavu

Urukwavu ni akanyamaswa kakanyantege nke,

Gakenera ubufasha bw'umworozi uko bwije n'uko bukeye!

Gakenera ikiraro kikarinda ibyonnyi nk'imbwa, injangwe, imiyongwe,...

dukenera ikiraro kiturinda ibi bikurikira;

*Izuba ryinshi ( ubushyuhe bwinshi)
*Ubukonje bwinshi
*Imbeba
*Inzoka
*Udukoko duto twangiza utwana (intozi, ibimonyo, inshishi, inzukira,...)

kigomba;

*Kuba gitambutsa inkari n'amahurunguru y'inkwavu
*Kuba gikozwe n'akayungiro hasi
*Kuba cyinjiza umucyo
*Kuba cyinjiza umwuka uhagije kikanawusohora
*Kuba gifite Aho kurira, aho kunywera, Aho kubyarira, Aho kukuryama

*Imfizi zigomba kubaho zitandukanye buri rumwe mucyumba cyarwo, ibi bizagufasha kuzirinda kurwana!

*Icyumba urukwavu rubyariramo rube rufite ibipimo bikurikira
90cm(ubugari)×150cm(uburebure)×60cm(ubuhagarike)

05/07/2024

*Buhobuhoro nirwo rugendo*

Ikoranabuhanga rirakataje, ariko rirajyana n'abifite!

Kubangikanya ubukene n'umuvuduko w'iterambere ni nko kurira amafarashi abiri!

Abaswahili bati" mpanda farasi wawili, hupasuka ........!"

✍️Nikenshi tuzumva ko inkwavu ziterwa intanga,
Ariko ndatangara cyane kumva umworozi muto ati " mwalimu, gahunda y'intanga kunkwavu igezehe?"

Nti umushinga wawe ni mugari kukihe kigero??

Ati" noroye inkwavu 10 ziba munzu hasi"🤔

Reka iterambere rijyane n'amikoro,
Niba utaragira ubumenyi bwo kororera muri cages, banza ubyige n'ibindi bizaza!

✍️Urukwavu ruri mumatungo ahaka igihe gito ( iminsi 28_31)

✓Mubyumweru 2 gusa rwimye, utwana tuba dufite imbaraga zokonkera Munda.

✓Aha urukwavu rukenera kwitabwaho cyane, ( isuku, ibiryo bihagije, amazi meza ahagije)

✓Kuminsi 30 rurabyara, urukwavu ntirugira igihe cyo kurinda!
Igihe ruhuye n'imfizi rurima ( automatic heat)

👉Ibi bivuzeko mugihe urukwavu rubyaye, rushobora guhita rwima,

Aha urukwavu ruba rwikoreye imitwaro 2,

1. Konsa utwana twavutse
2. Konsa utwana turi Munda
👉Aha urukwavu rwima Mubyukuri umwanya urererwamo utwana munda utaritunganya neza

*👉Dore ibibazo uhura nabyo nk'umworozi*

1. Kubwara utwana 1 cg 3 kunshuro ya 2
2. Kugwingira noguhundagara kutwana twambere
3. Nyina irazahara

✍️Reka urukwavu rwonse byibuze iminsi 45 ubariyemo n'iminso utwana tumara mucyari
✍️Tanga iminsi byibuze 7 yokuruhuka kurukwavu rucukije

✍️Iminsi yogucutsa ishobora kugabanuka bitewe n'ibiryo ugaburira utwana twawe ariko byaba byiza ntijye munsi y'iminsi 30 mugihe ugabura ibiryo by'utwana byizewe! Aha urukwavu ruba rushobora kubyara inshuro 6 mumwaka Kandi rukabyara utwana twinshi!

✍️Itondere gusarura byinshi niba utanga bike ( ndavuga twe tugabura ubwatsi gusa)

✍️Urukwavu rushobora kubyara inshuro 4 mumwaka niba ugabura ubwatsi gusa

✍️Shyira kumfizi urukwavu rwujuje amezi 6 niba ugabura ibiryo by'uruganda, n'amezi 8 niba ugabura ubwatsi gusa! Aha uzavukisha utwana twinshi kunshuro ya mbere,
Nanone uzaba wirinze gutakaza utwana dupfa tukivuka kubwo kutitabwaho na za nyina!

Mugire amahoro🙏

01/07/2024

IBANGA👂

Niba utuye mucyaro cyangwa mungengero z'umujyi ukaba uri umwe muri aba bakurikira;

1.Umuhinzi
2.Uri mukiruhuko cy'akazi
3.Ugeze muzabukuru

*Ukeneye inkwavu 3 n'imfizi imwe
*Ukeneye ikiraro cy'ibyumba 3 n'ikindi cy'imfizi
*Ukeneye icyumba giteguye neza ucukirizamo utwana

Inkwavu 3 zifite ubushobozi bwo kubyara inkwavu hagati ya 20 na 30

Izi nkwavu Zishobora gukura neza mugihe zihawe ubwatsi bwonyine ariko buhagije Kandi butandukanye byibuze inshuro 3 kumunsi

Birumvikana ugomba kwirinda Kugabura ubwoko bumwe bw'ubwatsi
Ugomba Kugabura ubwatsi buvanze

Inkwavu zitaweho neza zibarirwa Agaciro k'amafaranga guhera 5000frw zujuje amezi 6 mugihe zitaweho neza ariko zirya ubwatsi gusa!
Agaciro kagenwa hagendewe ku isoko umworozi afite

👉Icyo umworozi asabwa;

*Gabura ubwatsi bukuze neza Kandi bwumutse
*Tanga umuti winzoka nka piperazine kutwana dufite hagati y'ukwezi n'ukwezi n'igice
*Icyumba ucukirizamo kigomba kuba gishashe n'ibyatsi byumye Niba wororera hasi
Ibi bizagufasha nokubona ifumbire

Tanga umuti witwa albendazol liquide kunkwavu zonsa

Korora tudapfisha birashoboka cyane 🙏

Address

Kigali

Telephone

+250783556978

Website

Alerts

Be the first to know and let us send you an email when TUZA Ducks farming posts news and promotions. Your email address will not be used for any other purpose, and you can unsubscribe at any time.

Share

Category